Indyoheshabirayi (2)

Ni ko itengura ibivuvu;
Iyo rwarika-mavubi,
Ikabihoroba ikabihwanya,
Ikabivunja ikabivuruga.
Aho isohokeye ngo urebe,
Ukayikeka kuba imvuzo,
Ari ukwuzuraho ivu.
Ubwo iteye mu nyambo,
Z'Umutware w'Uruyange,
Yinyuriye ku irembo,

Bikanga rwabwiga!
Ingeyo zose zirakubana,
N'abashumba barabyuka,
Barahamuka, barahuruza;
Imyinjiro yo ikaba itanu

Bayihimbyamo amakome!
Ubwo ibiruru birahanika,
Inzamururo zirahoga!
Uwarusazanye muri bo,
Yirata kuyitsirika,

Amagambo arayacurika,
Ayibwira amateshwa!
Ngo «Umurizo urawushyire irya,
Na yo amaso uyampange!
Wikwigira hirya:
Gumya usange ibiraro!
Mu buryamo nihakonje,
Mu ijanja nihashyuhe!
Ntutinde mu igenda
Gira uguruke ay'intashya!»

Avugishwa ijoro ryose!
Ngo burakeye barareba
Iyo ntamati ibugarije:
Yegereye imyugariro
Iraharyama harazibama.

Bayitura izimano
Umutware yohereje:
Icyo gitebo cy'ibijumba,
Ngo ikirabukwe ku rukinga,
Iragisanga igihugiraho,

Buguruye ziraturuka!
Umutware w'Uruyange
Yemera ko mu nyambo,
Z'Umwami nyiri u Rwanda
Bayirabukira ibitebo
Bakayoboka ikabatwara
«Indyohesha-birayi!»

Umuvugo wa VIII

Ingurube ivura inkono kubiha,
Ikagira ubwenge bwo mu bitekwa
Iya rwiganza mu Misiyoni,
Ncyuye indatwa yo mu bibagwa,
Ize mu rusange rw'abadutwara,

Ikunde iratwe muri rubanda!
Ivane intama mu isafuriya
Ikure isake ku isahani,
Ineshe n'inka iyo mu batetsi
Amahene yose ave mu bikari,

Ikube ibyo bihugu ibe icyigenge,
Ivangwe n'imiteko y'imyaka
Iyihe kuryohera abanyarwanda.
Ni Rutsirikabubihe
Ikabutsura ikabutsinda,

Ikabutsemba ikabuhumba!
Ni Rubumbabatetsi
Rwikunda ku mbehe,
Rwiganza ku myunyu
Rwigenga mu bikari

Ruhatunga burundu
Rwikebera iyo fasi
Ikayitunga nk'umwami,
Ikahabumba itavuguruzwa!
Ni ruhonjoka gitware,

Rwizihirwa n'ibondo,
Ni impogazi rubunga
Ya Rutengeranangingo
Imvurugabisogororo
Ya Rusagasoroli;

Ni inyumba Rwabunga
Ya Ruvonyezabijumba!
Ni Ruteturura abagore b'impumbu
Rutuburira abibutse gucunda,
Ruhimbaza abakikije ameza,

Rusohoka ku isafuriya isaha isohoye
Rutavugisha impuha abo yaryoheye mbere,
Rutetereza abiratana inyama zindi,
Rusendereza amasahani ukabikunda,
Rukorerwaho imisango y'isabukuru,

Rutumirirwa abazungu iyo bava,
Rutera icyunzwe cy'uburyohe.
Rwinopforwa n'abahinyura ibindi,
Rubahaga umubyimba ukaguka
Rubatera umudigi nk'uwa nyamaturi

Ubwo yaturutiye iz'amashyamba,
Ikaba inaturuka kure h'ishyanga
Ndariyibanje izina ry'ingurube
Izajya iratirwa aho yabazwe:

Yitwa Indyoheshabirayi.